Aya masezerano agaragaza amabwiriza ndetse n’iyubahirizwa ry’itegeko ku bijyanye n’izina ndetse n'ijambobanga ukoresha ku eFiche. Nk’umutu ukoresha eFiche utunganya ibikorwa by’ubuvuzi biguha uburyo ubona amakuru y’ihariye y’abarwayi, bityo wemeye ingingo zikurikira:
1. Amazina ukoresha n’ijambobanga ntibigomba gusangirwa n’umuntu uwariwe wese. Amazina ukoresha n’ijambobanga nibyawe bwite kandi ibyo ubikoresha ni wowe bireba gusa, bityo rero usabwe kutabyandarika kuburyo undi muntu yabikoresha mu buryo butemewe.
2. Ninshingano yawe rukumbi nk’umutu utunganya ubuvuzi ukoresheje eFiche:
a. Kumenyesha uhagarariye eFiche muri email impinduka yose ijyanye n’izina n’ijambobanga ukoresha. Abakoresha eFiche bemeye guhagarika gukoresha konti ya eFiche mugihe basezeye, basezererwe cyangwa se igihe cyose bitakiri ngombwa ko bakoresha eFiche. Ibi bikimara kuba usabwe guherako ubimenyesha umukoresha wawe, uhagariye eFiche, n’uhagarariye SFH kugirango iyo konte ifungwe. Ibyo utabikoze hakagira ukoresha konte yawe nabi ni wowe bibazwa niyo waba utagikora muri iryo vuriro.
b.Ibijyanye n’ubuziranenge bw’amakuru y’ibanga: Ireme ry’amakuru y’injizwa muri sisiteme yi eFiche hakoreshejwe konti yawe ni wowe rireba. Igihe hagize uwinjira muri sisiteme utari wowe akoresheje konti yawe yaba yahinduye amakuru cyangwa atayahinduye usabwe kumenyesha uhagarariye eFiche ugaha kopi uhagarariye SFH kugirango hafatwe ingamba zikwiriye.
c. Umutekano w’amakuru y’ibanga: N’ishingano yawe kurinda no gusigasira umutekano w’amakuru bwite y’abarwayi witaho. Wemeye kuzirikana ko ayo amakuru adasangizwa abandi batari muri aya umasezerano kuko bitari munshingano zabo nk’uko biteganywa n’itegeko Nº 058/2021 ryo kuwa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’ibanga. Ntugomba gihimba nkana amakuru kandi ubusugire bw’amakuru ari muri konte yawe n’inshingano yawe.
3. Umutekano w’izina n’ijambobanaga ni inshingano zawe. Ni ngombwa guhindura Ijambobanga iyo haciye igihe (Amezi 12), kandi ugatoranya iritapfa gutomborwa kugirango wirinde uwakwinjira kuri Konti utabifitiye uburenganzira. Usabwe guhindura ijambobanga wakoresheje mu mahugurwa. Ijambobanga rigomba kuba rikubiyemo imibare, inyuguti kandi ntirigomba kubamo amakuru yihariye atekerezwa byoroshye nabandi: amatariki y'amavuko, amatariki yo kwizihiza na nimero za terefone zawe.
Abahagariye eFiche bafite uburenganzira bwo guhagarika konti yawe nta nteguza niba hari ibimenyetso byerekana gukoresha nabi, bakamenyehsa SFH.
Kutubahiriza aya masezerano bihabanye na politiki y’urwego rw’ubuzima Amakuru y’amakuru (Health Sector Data Sharing and Confidentiality Policy ndetse n’ Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu). Bishobora gukururira ibihano umuntu ku giti cye cyangwa ivuriro.
Aya masezerano agomba gusinywa na buri wese ukoresha eFiche kandi ubona amakuru bwite y’abarwayi bamugana.
Signature:
Done at: